00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
December 27, 2016   saa  10:43:14

Nta kabuza Urubyiruko Ruzagera Ku Ntego! Gahunda Ya Made In Rwanda yageze no Mugukora Cartoon( Ibitente)

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Habimana Amadullah, Nyuma yo Kumva Impanuro Za Perezida Paul kagame, yakuye amaboko mu mufuko maze, ashinga Kampani Ikora Cartoon ( Ibitetente) mu rwego rwa gahunda ya Made In Rwanda.

Ese Cartoon ni iki? Abikora ate?

Dessin anime, cartoon cyangwa se ibitente nk’uko ba nyiri kubireba bayita, ni amashusho ashimisha cyane abana na bamwe mu bantu bakuru ku buryo bigera ku rwego rwo kuyakunda nyamara akinnye mu rurimi batumva ndetse nta n’umuntu bakeneye wo kubishyira mu Kinyarwanda, aha uhita wibaza uko byagenda haramutse hari amashusho nk’aya ari mu rurimi bumva, Ikinyarwanda.

Igisubizo wabona cyaba n’igitekerezo cyo kugenderaho mu buryo bwo gushaka icyatuma abana b’u Rwanda bareka kuba abakoloni b’amafilime yuzuye uruvungitirane rw’imico ihindura imitekerereze yabo. Ni n’aha bamwe mu basore bakuye igitekerezo cyo gukora amashusho nk’aya ariko akanyuzwamo by’umwihariko ubutumwa bwigisha.

Twarabegereye maze agira ibyo badukangariza:

iriba24 ltd
 

Habimana Amadullah ni umwe mu batangije uyu mushinga, yagize ati: "nge nakundaga bene aya mashusho, bintera kuyigana. Byari bigoye kuko mu mwaka ushize niho narangije aka mbele, byantwaye imyaka itanu. Icyaa nteye kugira umurava cyane, ni uburyo abantu bakiriye umushinga wange. Nabonaga ubutumwa bwinshi bushaba kubaha ku mashusho nakoze, abayabonye bakayakunda natekereza ko ibyo bari gushima ari ibyo ndikwigiraho, nkahita numva uko byamera mbikoze kinyamwuga.
Habimana Amadullah ni umwe mu batangije uyu mushinga

iriba24 ltd
 

Kuri ubu ikigezweho ni uko maze kubona bagenzi bange batatu tugiye gukorana kinyamwuga kandi ndizera ko tugiye gukora iziri ku rwego rwo hejuru birenze ibyo nakoraga nkitangira.Tuzakora turi nka batandatu, gusa batatu nib o tugiye gutangirana. Carton ni ikintu gisaba gushyira hamwe, hari uwandika umukino hari uwukina hari n’ababitunganya ni birebire."

Muri iryo tsinda, harimo na Iradukunda Sebastien, nawe ni umunyabugeni mu bifite aho bihuriye na za carton, cyane cyane izikorwa n’intoki (gushushanya) akaba ari n’umwanditse w’inkuru zishushanyije z’abana. Ngo basanze gushyira hamwe ari ryo banga kuko ryo kugera kure.

Dessin anime, cartoon cyangwa se ibitente nk’uko ba nyiri kubireba bayita, ni amashusho ashimisha cyane abana

Kuri ubu ayo mashusho ari gukorwa biciye muri “UBWIZA” Entertainment present, aho zimwe muri izi cartoon ziboneka kuri you tube ya Amadullah Pro. Ngo imbogamizi bafite ni uko bari abantu batarabimenya bikiyongera ku bikoresho bidahagije. Ngo barasaba abantu gubiyungaho maze bagashyira hamwe muri uyu ushinga ugomb kuzaba inzira iharuye yo kwigishirizamo.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-27 774

"From zero to Hero" indirimbo ya Lucky van ft Gisa, ese uyu musore kuki yahisemo iri zina?
Soma Birambuye
...

2016-12-19 236

Akadiho Entertainment Yateguye Igitaramo Kigamije Gufasha Abana Babakene Ngo Babone Uko Bazajya Ku Ishuri.
Soma Birambuye
...

2016-12-12 1077

Ese umuraperi akaba n'umushoramari Jay-z ni muntu ki?
Soma Birambuye
...

2016-12-09 263

Spiderman Game Center, Yateguye Igitaramo cyongera Urukundo rw 'Abana n'Ababyeyi Bidagadura ndetse bakanahabwa Impano.
Soma Birambuye
...

2016-12-07 272

RICH MAVOKO YISHIMIYE KUBA INDIRIMBO YE YAGARAGAYE MUZAKINNYWE KURI BBC
Soma Birambuye
...

2016-12-06 452

VANESSA MDEE yagiriye Inama abagore kwikorera no kwigira badateze amaboko ku bagabo
Soma Birambuye
...

2016-12-04 253

Kigali: Buri wese afashe iya mbere byagerwaho, uburezi bugezweho buradusaba ubwitange
Soma Birambuye
...

2016-11-25 205

Nyuma y'uko i Rubavu Hazwi Cyane ku Mpano Ya Ruhago, Ubu Itsinda Future Men Naryo Rizanye Umuziki.
Soma Birambuye
...

2016-11-22 238

Abari barahimbwe abatebo, ubu bari ku isonga mu iterambere ry'igihugu.
Soma Birambuye
...

2016-11-15 485

Nzaramba Shema,Yumvise Impanuro Za Perezida Kagame,ashinga Kampani Ifasha Kuzamura Impano z'Urubyiruko.
Soma Birambuye
...

2016-11-11 428

Umuziki nk'inganzo ngari mu gukiza abayikora
Soma Birambuye
...

2016-11-05 331

Ndanga Janvier, Uyobora ikigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke, Yatangaje Ibanga akoresha kugira ngo abe uwambere.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha