00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Aphrodice   Nshimiyimana
January 02, 2017   saa  12:59:33

Ese ingano u Rwanda rwari rufite mbere ni iki yashoboraga kurugezaho iyo ruyigumana?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Kuba u Rwanda rubarizwa mu bihugu bitoya mu buso, rukaba ruza no kumwanya wanyuma mubunini mu karere k’ibiyaga bigari, ntibivuze ko ariko rwahoze, kuko u Rwanda ni igihugu cyagiye kigira intwari zikakirwanira ishyaka haba mu busugire bwacyo(umutekano), kucyagura ndetse no mu bukungu.

iriba24 ltd

Ibi wabyumva neza usobanukiwe byimbitse icyo izina Rwanda risobanuye, iri zina rikomoka kunshinga kwanda nayo isobanura kwaguka(Expand) ibi byumvikanisha ko buri mwami wimaga ingo kuva na kera yabaga afite uruharo(inshingano) yo kwagura igihugu cye. Akacyagura mu buso, akanyaga inka akazicyura mu Rwanda ndetse akakirinda n’ababisha. Ni muri urwo rwego u Rwanda rwari rwaraguye imipaka yarwo ruhereye Ku Rwanda rwa Gasabo rukagenda rugafata ibice bimwe bya Kongo y’ubu, Uganda y’ubu ndetse na Tanzaniya hamwe n’u Burundi.

iriba24 ltd
iriba24 ltd

Gusa aho abazungu bamenyeye Afrika dore ko batayivumbuye nk’uko babivuga, batangiye no kwiha kuyitegeka bakuraho amahame menshi yari yarashyizweho na ba kavukire maze bashyiraho ayabo. Bahise banaboneraho guhindura zimwe mu mbibi z’ibihugu bitandukanye, bituma u Rwanda rutakaza bimwe mu bice intwari zarwo zari zarigaruriye ndetse zimwe zikabimenera n’amaraso.

Ese mu rwego rw’ubukungu u Rwanda rwahombye iki ubwo rwamburwaga bumwe mu butaka bwarwo?

 

Birashoboka ko u Rwanda ruba rukize ku mabuye y’agaciro kuko intara ya kivu y’amajyepfo hafi ya yose (Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo) yari u Rwanda kandi ako gace kuri ubu gafatwa nk’ikirombe cya Zahabu, Diama na Colta kibasha guhaza isi yose, dore ko ibigo bitandukanye byiganjemo iby’ikoranabuhanga kwisi bigaragaza ko bikoresha amabuye y’agaciro avuye muri kariya gace, baba bayagura kuburyo bwubahirije cyangwa bunyuranyije n’amategeko, si amabuye y’agaciro gusa kuko n’amashyamba agaragara muri aka gace yabyazwa umusaruro ku rwego ruhanitse.  Ubukungu bwihishe muri aka gace bwatumye kaba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro bituma leta ya Kongo hayipfira ubusa.

Iyo u Rwanda ruba rukingana uko rwanganaga mu kinyejana cya 17, parike nkuru y’ibirunga ndetse n’iy’akagera ntiziba zingana kuriya. Kuko nibura Parike y’ibirunga iba igenda ikagera ku kiyaga cya Rwicanzige (Lack Rwenzoli) ni ukuvuga ko ibirunga byose bibarizwa muri kariya gace biba ari iby’u Rwanda, ngaho ibaze inshuro amafaranga ava mu bukerarugendo bw’ibirunga n’ingagi yari kwikuba. Parike nkuru y’Akagera yashoboraga kugenda ikagera   za Bukombolo, Biharamulo na Shinyanga ho muri Tanzaniya, nta n’uwashidikanya ko yashoboraga kugera ku kiyaga cya Victoria, maze abayigenderera bakisukiranya kurushaho, ndetse n’igiciro cy’ubwikorezi nticyari kuba kikiri ikibazo mu Rwanda ukura ibicuruzwa Dubai mu Bushinwa n’ahandi.

 

iriba24 ltd

Ese ko u Rwanda rukomeje guhebuza amahanga rudakora ku mazi magari, ntamabuye y’agaciro rufite ahagije, rudacukura peteroli, rukiyongeraho no kuba ari ruto cyane, dore ubucucike bw’abaturage bubarirwa hejuru, mubona byari gucura iki iyo ruba rugifite bya bice byarwo twavuze haruguru rwatakaje, ibaze maze ugereranye n’ibindi bihugu nurangiza wohereze igitekerezo cyawe umpe ishusho y’uko ubona u Rwanda ruba rumeze iyo bikomeza uko byari biri.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-27 127

Ese kuba imiziririzo byayoboraga abanyarwanda bimaze gucika ,siyo ntandaro yo kudohoka kwa bamwe?
Soma Birambuye
...

2016-12-26 421

Sobanukirwa naho bita mu Miko y'abakobwa Ho mu karere ka Ngororero
Soma Birambuye
...

2016-12-22 850

Dore Amagambo Yuje Impanuro Paul Kagame Yavugiye Mu Nama Z'Umushyikirano Zatambutse.
Soma Birambuye
...

2016-12-12 614

Abahanga ntibahuza ku bucakara bw'icuruzwa ry'abantu mu Rwanda
Soma Birambuye
...

2016-12-10 445

Ese Inama y'Umushyikirano, ni Iki, Yitabirwa na Bande? Menya Byinshi Kuri yo
Soma Birambuye
...

2016-12-06 1667

Ese kuba Hitwa Gakubangutiya, kuri 40. Byakomotse he, Menya inkomoko y'ahantu hatandukanye (Igice 2)
Soma Birambuye
...

2016-12-02 736

Irebere Ibyiza Wasanga mu Karere Ka Rubavu.
Soma Birambuye
...

2016-12-01 706

Irebere zimwe Mu Ntare Zageze mu Rwanda.
Soma Birambuye
...

2016-11-30 2979

Ese Kuba Hitwa Nyamirambo Byaturutse he? Menya Amazina Y'Ahantu n'INkomoko Yaho.(Igice cya 1)
Soma Birambuye
...

2016-11-30 2492

Dore Inyubako utaruzi Zigiye Kuza mu Mujyi Wa Kigali
Soma Birambuye
...

2016-11-30 1288

Menya Ikiyaga Gitangaje kiboneka Mu Kirunga cya BUshoke.
Soma Birambuye
...

2016-11-25 1262

Padiri Nahimana Washatse Kwigira Trump Ngo Aze Muri Politiki Ntibyamuhiriye.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha