00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Aphrodice   Nshimiyimana
January 09, 2017   saa  11:36:51

Imisoro yo ku rwego rwohejuru nk'igitera imishinga myinshi y'urubyiruko igihomba itaramara kabiri?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Muri iyi minsi urubyiruko rufite impirita yo gutangira imishinga yabo bakihangira imirimo, akenshi bitewe n’uko babishishikarizwa na Leta. Gusa iyo urebye ukuntu imishinga itangizwa ari myinshi watekereza ko ikibazo cyo kubura akazi cyakabaye kitakivugwa.

Igenzura ryakozwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, ryagaragaje ko imishinga myinshi yatangiranye n’imyaka 2 ishize ni ukuvuga 2015 na 2016 gusa ngo kuri ubu imishinga igihagaze ikora ni 15% y’iyatangiye, ibyo bikaba byerekana ko imyinshi mu mishinga itangira izima burundu itaramara n’umwaka itangiye.

Ubuhamya bwagiye butangwa na bamwe mu bikorera, bavuga ko imishinga izimira akenshi iterwa n’ibintu bitatu by’ingenzi:

Icyambere ngo iyo mishinga akenshi usanga yarakorewe inyigo mbi, kandi n’amafaranga ashowemo agakoreshwa nabi bigatuma ahazaza hayo haba hagufi cyane, ndetse ngo usanga beneyo bataranateguye uburyo bwo kuziba icyuho cy’igihombo igihe byaba bibayeho.

Icya kabiri ngo ni uko imishinga myinshi iba ifite imari shingiro idafashe nta n’ubwishingizi bigatuma itabasha kugira icyo igeraho.

Ikindi gisubiza imishinga myinshi hasi, ngo ni ikibazo cy’imisoro yiyongera uko bwije n’uko bukeye bigatuma imyinshi ihita ihomba ndetse ikanafunga, nk’uko urubyiruko rubitangaza.

Uwitwa Mutatsineza Fabrice bakunze kwita Kazungu, acururiza ahitwa Zindiro, mu murenge wa Kimironko, avuga ko imisoro isubiza hasi urubyiruko rwinshi kuko ruba ntaho ruragera. Ati”Imisoro iri ku rwego rwo hejuru, ntaho ituma tugera, abenshi barafunze , icyifuzo ni uko Leta yadukomorera nibura igihe runaka, twamara kwiyubaka bakabona gutangira kudusoresha.”

Muri iki gihe Leta irakataje kwigisha urubyiruko uburyo bwo kwihangira imishinga ndetse n’uburyo bwo gushora imari ahunguka, ibi Leta irabikora ifatanyije na bimwe mu bigo byayo bifasha urubyiruko biruha inguzanyo, cyangwa ingwate yakwa n’amabanki.

Muribyo bigo harimo BDF ndetse n’indi mishinga itegamiye kuri leta. Ibi bikaba bikomeje kuzamura imyumvire ndetse n’ubushobozi bwo gukora imishinga ikarama, gusa ikibazo gisigaye ari ingorabahizi ngo ni icy’imisoro. Mu nama iheruka y’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) ubuyobozi bwacyo bwatangaje ko hagiye kurebwa uburyo imishinga y’urubyiruko igitangira yajya ikomorerwa imisoro mugihe kingana n’umwaka, ikabanza ikubaka ubushobozi bwayo.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-01-07 1608

Igituma Imbaga Nyamwinshi, iyoboka,Ambassador's Park Cyamenyekanye. Isomere.
Soma Birambuye
...

2016-12-27 330

Nta kabuza Urubyiruko Ruzagera Ku Ntego! Gahunda Ya Made In Rwanda yageze no Mugukora Cartoon( Ibitente)
Soma Birambuye
...

2016-12-27 729

"From zero to Hero" indirimbo ya Lucky van ft Gisa, ese uyu musore kuki yahisemo iri zina?
Soma Birambuye
...

2016-12-19 206

Akadiho Entertainment Yateguye Igitaramo Kigamije Gufasha Abana Babakene Ngo Babone Uko Bazajya Ku Ishuri.
Soma Birambuye
...

2016-12-12 1023

Ese umuraperi akaba n'umushoramari Jay-z ni muntu ki?
Soma Birambuye
...

2016-12-09 223

Spiderman Game Center, Yateguye Igitaramo cyongera Urukundo rw 'Abana n'Ababyeyi Bidagadura ndetse bakanahabwa Impano.
Soma Birambuye
...

2016-12-07 228

RICH MAVOKO YISHIMIYE KUBA INDIRIMBO YE YAGARAGAYE MUZAKINNYWE KURI BBC
Soma Birambuye
...

2016-12-06 402

VANESSA MDEE yagiriye Inama abagore kwikorera no kwigira badateze amaboko ku bagabo
Soma Birambuye
...

2016-12-04 233

Kigali: Buri wese afashe iya mbere byagerwaho, uburezi bugezweho buradusaba ubwitange
Soma Birambuye
...

2016-11-25 165

Nyuma y'uko i Rubavu Hazwi Cyane ku Mpano Ya Ruhago, Ubu Itsinda Future Men Naryo Rizanye Umuziki.
Soma Birambuye
...

2016-11-22 219

Abari barahimbwe abatebo, ubu bari ku isonga mu iterambere ry'igihugu.
Soma Birambuye
...

2016-11-15 457

Nzaramba Shema,Yumvise Impanuro Za Perezida Kagame,ashinga Kampani Ifasha Kuzamura Impano z'Urubyiruko.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha