00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
January 10, 2017   saa  11:47:27

Ukimara Gusoma iyi Nkuru Witekerezeho! Ese Uzi Iby'Indwara y'Agahinda?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Indwara y’uruhererekane izwi nka "Depression" ikunze kwitwa mu Kinyarwanda agahinda gasaze cyangwa agahinda karenze urugero.

Nk'uko abahanga mu by’ubuzima bw’indwara zo mu mutwe babivuga, iyi ndwara ishobora guturuka ku ruhererekane rwo mu miryango (heriditaire) kuva ku mubyeyi kuzageza ku buzukuruza n’ubuvivi cyangwa ikaba na none ishobora guterwa n’ibyo wanyuzemo cyangwa ubuzima ubayemo uwo munsi (environemental factors).

Nkuko twagenekereje mu Kinyarwanda kuyita agahinda gasaze cyangwa karenze urugero, impuguke zivuga ko agahinda ari kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ya depression idafite izina ryihariye mu Kinyarwanda.

Ngo benshi bashobora kumara igihe kinini bafite iyi ndwara batabizi ikazabagiraho ingaruka mu gihe runaka.

Ibimenyetso bya Depression

 

Benshi mu barwaye depression usanga bahorana agahinda, usanga banezerwa gake, usanga kenshi bahorana ubwigunge bakumva no kurya ntacyo bibabwiye, kenshi bahitamo kwibera bonyine bakunze kwiryamira, rimwe na rimwe bakumva nta n’intege bafite.

Ku bafite uburwayi bwa depression usanga biyumvamo kenshi umunaniro, kurira bibaba hafi, ubwihebe , kutacyigirira icyizere no kumva nta nyungu z’ibyo barimo cyangwa bakora niba bafite akazi.

Ufite depression yo ku rwego rwo hejuru yumva hari ibyo yishinja mu buzima bwe butumye amera uko ari uwo munsi, rimwe na rimwe akagira ibitekerezo by’urupfu cyangwa kuba yakwiyahura

Ku bana bakiri bato, usanga kenshi barira cyane kandi nta kindi kibazo bafite; naho ku bana bigiye hejuru bamaze gukura usanga batangiye kugira ibimenyetso byo kwigunga baba banatsindaga mu ishuri bagatangira gusubira inyuma.

Impuguke mu buzima zivuga ko bene uwo muntu ufite ubu burwayi, kenshi yumva akeneye kuba ahantu ha wenyine, n’ukora mu biro akaba yumva nta wamusangamo, abafite ingo, hari ubwo usanga bibyara ibindi bibazo mu miryango, kuko kenshi bataha ntawe bashaka kuvuga bahitira mu buriri bumva ari byo bibaha amahoro, bikaba byakurura amakimbirane mu rugo.

Iyi ndwara iravurwa ariko ntikira burundu

 

Iyi ndwara itavurwa ngo ikire Burundu, ishobora kuvurwa mu buryo bubiri:

Iyo umuntu yarenzwe na depression ashobora gushyirwa ku miti imworohereza kugira ngo agaruke mu buzima busanzwe, akaba yaruhuka agasinzira. Ubu buryo bukaba bukoreshwa iyo umurwayi yagaragaje ibimenyetso by’agahinda gasaze karenze urugero.

Iyo uwahawe imiti ya depression afashe imiti yandikiwe na muganga, ashobora koroherwa agakora akazi ke neza, akaba yanasabana n’abantu, ariko ntibiba bivuze neza ko wakize.

Uburyo bundi iyi ndwara ishobora kuvurwamo, ni uburyo bwo kuganiriza utangiye kugaragaza ibimenyetso bya depression ariko bitarakomera. Icyo gihe ushobora kumuganiriza no kumuba hafi bikozwe n’impuguke z’abaganga cyangwa abo bita aba cancoullors.

Ni ryari ushobora gufatwa na depression?

 

Iyi ndwara ya depression ishobora gufata buri muntu mu cyigero cy’imyaka urimo waba uri umwana cyangwa umuntu mukuru, biturutse ku mpamvu twavuze haruguru.

Icyo abantu benshi bakwiye kumenya ni uko depression imenyekana ko umuntu ayirwaye, mu gihe habonetse impamvu ituma igaragara.

Ingero ni nyinshi nko ku mugabane w’i Burayi no muri Amerika cyane cyane iyi ndwara yibasira urubyiruko kubera kubura akazi igihe kinini (ubushomeri), kubura urukundo rw’ababyeyi bakiri bato no kwihakanwa, gupfusha uwo wakundaga cyane cyangwa wari ugufatiye runini n’ibindi bikora cyane ku marangamutima ku buryo bukomeye.

Benshi mu bafatwa n’iyi ndwara usanga ari igitsina gore n’ubwo n’abagabo idahita igaragara kubera imiterere yabo.

Ese hari uburyo bwo kwirinda iyi ndwara?

 

Nubwo iyi ndwara igoye kuyirinda, hari inama abahanga mu by’ubuzima batanga ku bantu bibonaho kimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru cyangwa se abakeka ko yaba iba mu muryango n'ubwo bitakurinda ijana ku ijana.

Gusa batanga Inama yo Kuruhuka cyane ( Kuryama igihe gihagije)


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-01-07 893

Ese Ujya Wibaza Impamvu uri umukobwa Mwiza Ariko Ntukundwe? Dore Ikibitera.
Soma Birambuye
...

2017-01-07 1106

Abagabo Bananiwe kwihangana Batangaza Impamvu Baca Inyuma Abagore Babo. Isomere!
Soma Birambuye
...

2016-12-27 245

Gatolika nkabemera NOHELI, Abadivantisiti nkabatayemera isomere
Soma Birambuye
...

2016-12-26 692

Papa Francis Yagaragaje Ubusobanuro Bwa Noheri, Buhabanye n'Uko Twari Tubizi. Isomere
Soma Birambuye
...

2016-12-23 1357

Ese Ko Ndi Umusore Mwiza Kuki Ntakundwa? Wakundwa Ute Se Utazi Ibi! Dore Ibanga.
Soma Birambuye
...

2016-12-19 874

Hatangajwe Ikigero cy'Imyaka Buri Muntu Agomba Kwishimishamo. Ese ni Ingahe? Fora!
Soma Birambuye
...

2016-12-19 1386

Ndakwinginze, Ntugahemukire uwo Mwakundanye!! Ese kuki Mbigusabye?Isomere.
Soma Birambuye
...

2016-12-12 1679

Amateka ya Vladimir Putin umuperezida ku isi ukunda imbwa cyane
Soma Birambuye
...

2016-12-07 374

Umwanzuro w'umukuru w'igihugu ku myambaro ya Caguwa waba warateshejwe agaciro?
Soma Birambuye
...

2016-12-03 5374

Biratangaje! Impuguke Zashyize Ahagaragara Ibiranga Umukobwa Mubi n'UMukobwa Mwiza.
Soma Birambuye
...

2016-12-01 390

Wikwiyicisha Inzara Ngo Uragabanya Umubyibuho Ukabire . Dore Uko Ugomba Kubijyenza.
Soma Birambuye
...

2016-11-30 1140

Dore Amayeri Ibiryabarezi Bikoresha Maze Bikakumaraho Amafaranga.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha