00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Aphrodice   Nshimiyimana
January 11, 2017   saa  11:55:06

Ni iki gituma u Rwanda ruri kwigaragaza ku rutonde rw’ibihugu byoroshye gukoreramo Business?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Icyegeranyo giherutse gusohoka mu kwezi gushize, gisohowe n’umuhanga mu bijyanye n’ishoramari, Ashish Takan yise Global entrepreneurship index 2016, yagaragaje ibihugu biza ku isonga mu kugaragaza ko byoroheye abashoramari gukoreramo imishinga, iki cyegeranyo ngo cyagendeye, ku mutekano, ubukungu, imirimo ndetse n’ishoramari muri rusange, aho u Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 ku isi rukaba urwa Kabiri muri Afrika.

iriba24 ltd
Abashoramari bubatse inganda muri Zone indistriel.

Mu myaka igera kuri itanu ishize, mu Rwanda hagaragaye urujya n’uruza rw’abashoramari mpuzamahanga, bamwe baza gutangira imishinga yabo, abandi baza kurambagiza uko byifashe mu ishoramari.

Ibi ntibyikoze kuko, ni imwe muri gahunda za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, aho yiyemeje kwagura ishoramari rishingiye ku migenderanira ndetse n’ubutwererane.

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ntiyahwemye kugenda yerekana ubwiza ndetse n’uburyo mu Rwanda byoroheye abakire gushoramo imari, anerekana uburyo bwagutse bwo gushora imari mu Rwanda, ari nako ashishikariza Abanyarwanda bajya hirya no hino ku isi n’abo muri Diaspora, abasaba guhamagarira abanyamahanga gushora imari yabo mu Rwanda.

iriba24 ltd

Gushishikariza abashoramari kuza mu Rwanda ubwabyo, ntibyari bihagije kuko byabaye ngombwa ko Leta ikuraho imbogamizi zose zashoboraga kubuza abanyamahanga gushora imari yabo mu Rwanda, harimo nk’ibibazo bya visa na passport, imisoro, ndetse no kwagura ububanyi n’amahanga. Ibi byose byatumye u Rwanda ruhinduka nk’umuryango ufunguriwe abashoramari mpuzamahanga, ndetse na banyarwanda bakaboneraho. 

Abatangiye biganjemo Abashinwa n’abanyamerika, bagiye bashishikariza n’abandi bituma urwego rw’ishoramari rwaguka rukagera aho rugaragarira abashakashatsi mpuzamahanga ndetse bigashyira u Rwanda ku mwanya ruriho ubu mu kureshya ishoramari mu ruhando mpuzamahanga.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-01-10 1014

Ese Kuki Telefoni Ya Android, Ikundwa n’Abantu Benshi ? Menya Ikibyihishe Inyuma.
Soma Birambuye
...

2017-01-06 350

Dore uko Abadage binjiye mu Rwanda n'uburyo baje kubona ubutegetsi mu Rwanda rwo hambere
Soma Birambuye
...

2017-01-06 1055

Ikoranabuhanga rihanitse rya Amerika ryaba rifitanye isano na za Alien (Ibivejuru)
Soma Birambuye
...

2017-01-06 1758

Iby'isi ni amayobera irebere hotel wajyagamo ntugaruke!
Soma Birambuye
...

2017-01-04 2635

Ese Kuki Obama Yafashe Umwanzuro Wo Kurega Trump, Aramurega Iki?
Soma Birambuye
...

2017-01-04 593

Menya Ahantu ushobora gukura uwo muzarushingana
Soma Birambuye
...

2017-01-03 885

Amateka : Dore uko John F. Kennedy yemeye misiyo yo kuvanaho Fidel Castro
Soma Birambuye
...

2017-01-03 684

Abu Bakr al Baghdadi uyoboye Islamic State ni muntu ki? Menya byinshi kuri uyu mutwe
Soma Birambuye
...

2016-12-31 972

Menya Inzira z'Ubwiru mu Bwami bw’u Rwanda N'Icyo Zari Zimaze.
Soma Birambuye
...

2016-12-30 1252

NASA yo yiyemeje kwibagiza abantu ibyanditswe no kuvuguruza imana
Soma Birambuye
...

2016-12-30 1013

Intandaro y’intambara y’iminsi 6 hagati ya Israel n’Abarabu (Arab) 1967
Soma Birambuye
...

2016-12-29 554

Abasaga 50 bamaze guhitanywa n’Imvura idasanzwe mu gihigu cya DRC.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha